Karongi : Imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa meterokibe ibihumbi 13 irarimbanyije
Monday, 1 September 2024
Imirimo yo kubaka umushinga mugari wo gukwirakwiza amazi meza wa “Kivu-Belt “icyiciro cyawo cya 1 irarimbanije, ikaba igeze kuri 65%.
Ni umushinga watangiye mu kwezi kwa Nyakaga 2023 bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu Ukuboza 2024, utwaye agera kuri miliyari zisaga 13 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu mirimo iri gukorwa harimo uruganda ruri kubakwa mu murenge wa Rubengera, aho ruzajya rutunganya amazi y’umugezi wa Musogoro. Uru ruganda nirwuzura kandi ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi meza angana na meterokibe ibihumbi 13 ku munsi, bityo byongere ingano y’amazi muri aka karere.
Aya mazi azajya yoherezwa mu bigega 10 ndetse n’amavomero rusange 105 biri kubakwa, hanyuma abone koherezwa ku batuye imirenge ya Bwishyura na Rubengera hifashishijwe imiyoboro y’amaz ireshya na kilometero124.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga (2023-2024) biteganyijwe ko kizaha amazi meza abaturage basaga ibihumbi 90, naho icya kabiri kikazayaha abasaga ibihumbi 130 mu mwaka wa 2035.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ikomeje gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage amazi meza mu bice bitandukanye bigize igihugu, aho mu gihugu hose abamaze kugerwaho n’amazi mezi bagera kuri 82.3% y’abaturage bose batuye u Rwanda.
Topics
Nyabihu, 6 September 2026, The Government of Rwanda is strengthening efforts to ensure that critical infrastructure remains resilient to…
Nairobi, Kenya – 6 October 2026 - Rwanda and Kenya have strengthened bilateral cooperation in housing and urban development through the signing of a…
Mombasa, Kenya – 29 September 2026: Rwanda and Kenya marked a significant milestone in their energy cooperation with the arrival of the MT Sea Wolf,…
Rwamagana, 23 September 2026, the ongoing construction and rehabilitation of the Karenge Water Treatment Plant (WTP) in Karenge Sector, Rwamagana…
KIGALI, RWANDA, Minister of State in the Ministry of Infrastructure, Armand Zingiro, has called for stronger investment, innovation, partnerships and…
KIGALI, RWANDA, The Government of Rwanda has officially commenced the construction works for the expansion and upgrading of the Prince…
Kigali, Rwanda 11 August 2026: Minister of Infrastructure Damien Murwanashyaka carried out a working visit to assess the implementation and progress…
Musanze, 11th August 2026, The Ministry of Infrastructure, in partnership with development partners in the urbanisation sector, convened a three-day…
Rwanda has called for stronger political leadership, innovative financing and institutional reforms to accelerate the transformation of water and…