MINISITIRI W’IBIKORWA REMEZO YASOBANURIYE ABADEPITE INTUMBERO YA LETA MU GUKEMURA IKIBAZO CY’AMACUMBI ACIRIRITSE

UMUSHINGA W'AMAZU ACIRIRITSE WA BUSANZA MU KARERE KA KICUKIRO

Kuwa Gatatu, 24 Gicurasi 2023

Minisitiri Dr. NSABIMANA Ernest yagiranye ikiganiro n’abadepeti Komisiyo y’ubutaka, Ubuhinzi n’Ibidukikije aho yagarutse kuri gahunda ya leta mu gukemura ibibazo byagaragaye mu kubaka amacumbi aciriritse.

Muriki kiganiro NSABIMANA, yavuze ko hari gukorwa inyigo izagaragaza uruhare rwisumbuyeho Leta izagira muri iyi gahunda yo kubaka inzu zikodeshwa zakorohera buri wese, kugera ku mukozi uhembwa byibuza ibihumbi 60 ku kwezi.

Ku kibazo cy’ubutaka butabyazwa umusaruro kubyo bwari buteganyirijwe, Minisitiri yabwiye Komisiyo ko Leta yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubutaka bwari bwarahawe ba rwiyemezamirimo, ngo bwubakweho amacumbi aciriritse ariko bakaba batarabikoze

Ati “Leta yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubutaka yahaye abo bashoramari batashoboye kububyaza umusaruro wari witezwe. Ubu bukaba burimo guhabwa abandi bashoramari n’ibigo bya Leta, bizakomeza kubwubakoho izo nzu ziteganyijwe”.

Minisitiri NSABIMANA avuga ko bamwe muri ba rwiyemezamirimo bari biyemeje gufatanya na Leta, muri gahunda yo kubaka amacumbi aciriritse batakomeje ibikorwa byabo, biturutse ku bushobozi buke bwa bamwe muri bo, ariko kandi hari abaje muri iyi gahunda yo kubaka inzu ziciriritse badafite amakuru ahagije, bituma badashobora kuzuza ibisabwa byose.

Mu bindi bidindiza gahunda yo kubaka inzu ziciriritse, hagaragaramo ubushobozi buke bw’abakeneye inzu, abashoramari batitabira, igiciro cy’ubwubatsi, n’icy’ibikoresho bitumizwa hanze cyazamutse n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu bwubatsi rihenze, gusa Leta izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushakira umuti ibyo bibazo byose.

Topics


Government Strengthens Efforts to Build Resilient Infrastructure Along Mukamira–Ngororero–Muhanga Road

Nyabihu, 6 September 2026, The Government of Rwanda is strengthening efforts to ensure that critical infrastructure remains resilient to…

Read more →

Rwanda and Kenya Strengthen Cooperation in Housing and Urban Development

Nairobi, Kenya – 6 October 2026 - Rwanda and Kenya have strengthened bilateral cooperation in housing and urban development through the signing of a…

Read more →

Rwanda Receives Maiden 40,000-Tonne Petroleum Cargo Through Kenya’s Northern Corridor

Mombasa, Kenya – 29 September 2026: Rwanda and Kenya marked a significant milestone in their energy cooperation with the arrival of the MT Sea Wolf,…

Read more →

Karenge Water Treatment Plant Project Set to Strengthen Water Supply in Kigali and Rwamagana

Rwamagana, 23 September 2026, the ongoing construction and rehabilitation of the Karenge Water Treatment Plant (WTP) in Karenge Sector, Rwamagana…

Read more →

Minister of State Zingiro Urges Stronger Partnerships to Turn Africa’s Energy Potential into Sustainable Growth

KIGALI, RWANDA, Minister of State in the Ministry of Infrastructure, Armand Zingiro, has called for stronger investment, innovation, partnerships and…

Read more →

Rwanda Launches Expansion and Upgrading of Prince House–Giporoso–Masaka Road

KIGALI, RWANDA, The Government of Rwanda has officially commenced the construction works for the expansion and upgrading of the Prince…

Read more →

Minister Murwanashyaka Inspects Strategic Infrastructure Projects to Advance Rwanda’s Sustainable Development

Kigali, Rwanda 11 August 2026: Minister of Infrastructure Damien Murwanashyaka carried out a working visit to assess the implementation and progress…

Read more →

MININFRA Strengthens District Capacity to Advance Nature-Based Solutions and Climate-Resilient Development

Musanze, 11th August 2026, The Ministry of Infrastructure, in partnership with development partners in the urbanisation sector, convened a three-day…

Read more →

Rwanda Calls for Stronger Leadership and Investment to Accelerate Africa’s Water and Sanitation Transformation

Rwanda has called for stronger political leadership, innovative financing and institutional reforms to accelerate the transformation of water and…

Read more →
-->